Ibiciro byo gutwara abantu kuri moto byavuguruwe

Ibiciro byo gutwara abantu kuri moto byavuguruwe

Guhera ku wa Mbere taliki ya 22 Kanama, hazatangira gukurikizwa ibiciro bishya byo gutwara abagenzi kuri moto nk’uko byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere.

Hashingiwe ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, Urwego Ngenzuramikorere RURA,, ruramenyesha abaturarwanda ko guhera ku wa Mbere taliki ya 22 Kanama 2022, ibiciro bya moto bivuguruye ku buryo bukurikira.

Igiciro ku rugendo rutarenza kilometero ebyiri ni amafaranga y’u Rwanda 400

Igiciro kuri buri kilometero kiri hagati ya kilometero ebyiri (Km 2)na mirongo ine (40) ni amafaranga y’u Rwanda 117 ku kilometero.

Igiciro cya buri kilometero kirenga kuri 40 ni amafaranga y’u Rwanda 250 ku kilometero.

Amafaranga yishyurwa iyo moto itegereje umugenzi ni amafaranga y’u Rwanda 21 kuri buri munota urenga ku minota 10 ya mbere itishyurwa.

Ibiciro byose byavuzwe haruguru bibarwa hakoreshejwe ikoramnabuhanga rigezweho, aho yaryoserivise yishyurwa 9% avuye ku 9.8%.

Ibiciro bya moto kandi byaherukaga gushyirwaho n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, muri uyu mwaka bigenderwaho ni uko ibilometero bibiri bya mbere kuri mubazi byishyurwa amafaranga y’u Rwanda 400, urugendo rukurikiraho rukaba 107 ku kilometero.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48