Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyutse

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyutse

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko ibikomoka kuri peteroli guhera taliki ya 8 Ukwakira, ibiciro bizaba byagabanyutse.

Itangazo ryashyizwe ahabona n’urwo rwego, rivuga ko uhereye ku italiki ya 8 Ukwakira 2022, i Kigali ibiciro by’ibikomoka kuro peteroli bizubahirizwa, aho igiciro cya lisansi kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1580 kuri litiro naho kuri mazutu ntiukirenge amafaranga y’u Rwanda 1587 kuri litiro.

Nk’uko byakomeje gukorwa kuva muri Gicurasi 2021 aho Leta y’u Rwanda yigomwa imisoro isanzwe itangwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe ingaruka zakomoka ku izamuka rikabije byabyo ku isoko ry’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro nabwo Leta yigomwe imisoro kugira ngo igiciro cya mazutu cye kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 51 kuri litiro, ahubwo kigabanyukeho amafaranga y’u Rwanda 20.

Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe gukumira ingaruka z’ubwiyongere bw’igiciro cya mazutu ku biciro by’ibindi bicuruzwa.

Ibi biciro bishya bisimbuye ibyashyizweho muri Kanama 2022, aho igiciro cya mazutu cyaguraga amafaranga y’u Rwanda 1607 kuri litiro, naho lisansi ikagura amafaranga y’u Rwanda 1609.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48