Hotel Château Le Marara yafunguwe by’agateganyo

Hotel Château Le Marara yafunguwe by’agateganyo

Hotel Château Le Marara yahawe Icyemezo cy’agateganyo kiyemerera gutanga serivisi zo kwakira abantu nyuma yo kumara amezi agera kuri atanu yarafunzwe. 

Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025, rivuga ko igenzura ryakozwe n’inzego zibifitiye ububasha ryasanze iyi hotel kuri ubu yujuje ibisabwa.

Ku wa 22 Nyakanga 2025 ni bwo RDB yafunze imiryango y’iyi hoteli nyuma yo gusanga ikora nta ruhushya rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo no gutanga serivisi z’ubukerarugendo no kwakira abantu igira.

Ibi byabaye nyuma y’uko iyi hoteli yari imaze iminsi igarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bwa Shadadi Musemakweri na Uwera Bonnette, bwahabereye bikavugwa ko bahawe serivisi mbi.

Musemakweri na Uwera bashinje iyi hoteli kubura umuriro bya hato na hato ndetse nta nyunganizi yawo yari ihari, kugabura amafunguro ateguye nabi, serivisi mbi n’ibindi.

Gusa ubuyobozi bwa hoteli bwahise bugana iy’ubutabera buvuga ko abageni bakangishije hoteli ibikorwa byo kuyisebya no gukoresha uburiganya ngo batishyura amafaranga bari bayibereyemo.

Nyuma y’aho iyi hoteli ikomorewe, izajya icungwa n’ikigo gikora ibijyanye no kuyobora amahoteli cyitwa Royal Retreat.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48