Hatashywe umuhanda Kagitumba- Kayonza- Rusumo witezweho kuzamura ubuhahirane

Hatashywe umuhanda Kagitumba- Kayonza- Rusumo witezweho kuzamura ubuhahirane

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Dr Jimmy Gasore ari kumwe n’Abafatanyabikorwa ba Leta, batashye umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo
wambukiranya ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Tanzaniya.

Ikorwa ry’uyu muhanda ureshya na kilometero 208 ryagizwemo uruhare n’imiryango mpuzamahanga inyuranye bitewe n’akamaro ufite mu buhahirane bw’abatuye ibice by’uburasirazuba bw’Umugabane wa Afurika.

Ni umuhanda uhuza Uturere dutanu ri two Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.

Leta n’Abafatanyabikorwa barishimira kuba uyu muhanda uhuza Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) ku bicuruzwa biva ku cyambu cya Mbombasa muri Kenya hamwe n’Umuhora wo Hagati (Central Corridor) uva ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzaniya.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ikorwa ry’uwo muhanda ryagize akamaro mu mihahirane no mu migenderanire.

Ati: “Habayeho ihangwa ry’imirimo no kugabanya ubukene, ubutaka buturiye uwo muhanda bwagize agaciro kandi kugera ku masoko, ku mashuri ku mavuriro n’ahandi byaroroshye.”

Abaturage bahawe amavomo 10, amakusanyirizo 6 y’amata hamwe n’amatara yo ku mihanda ireshya na kilometero 229.6.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Balén Calvo Uyarra yavuze ko ikoreshwa ry’umuhanda ryorohereje abaturage barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 bo mu Burasirazuba kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Uyu muhanda wuzuye utwaye amadolari y’Amerika miliyoni 162.4.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22