Haruna Niyonzima yasubiye muri Rayon Sports 

Haruna Niyonzima yasubiye muri Rayon Sports 

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Niyonzima Haruna yasubiye muri Rayon Sports yaherukagamo mu 2007 asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Ibi byemejwe na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Haruna agarutse muri Rayon Sports yakiniye mwaka w’imikino 2006-2007 nyuma yo gutandukana Al Ta’awon SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya yari amazemo umwaka umwe.

Niyonzima wavutse mu 1990 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011 ajya muri Yanga Africans yakiniye imyaka itandatu.

Yayivuyemo mu 2017, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Haruna yaherukaga mu Rwanda mu kuboza 2022 akinira AS Kigali yatwaranye na yo ibikombe bibiri by’Amahoro ndetse na Super Cup.

Haruna yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro yaguze muri iyi mpeshyi barimo myugariro w’Umunya-Sénégal Omar Gningue, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikuriyo Patient na Abdul Rahman Rukundo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Jorudan

Amakipe yo seyose yatinye ibibikurankota reyo siporo ya zanye amakipeyo se yasuherewe bafite ubwobako ibikombe byose baribubyikubire.

Nizeyimana theogene

Najye ndabibona k.ibikombe izabitwara kuko abakinnyi bose yaguze bamenyereye kobiryoha gutwir.ibikombe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  2. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  3. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  4. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  5. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33