Harabura amasaha make ngo hamenyekane abayobozi b’Uturere tutabafite

Harabura amasaha make ngo hamenyekane abayobozi b’Uturere tutabafite

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023 hateganyijwe amatora y’Inzego z’ibanze.

Yibutsa abantu bose by’umwihariko abagize Inteko zitora, n’abakandida bemejwe, ko amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere ari ku wa Kane.

Uturere tuzaberamo amatora, harimo aka Burera, Gakenke, Karongi, Musanze, Nyamasheke, Rubavu, Rulindo, Rutsiro, Kamonyi n’Akarere ka Rwamagana.

NEC igaragaza ko Inteko itora Abajyanama rusange igizwe n’abagize Inama Njyanama z’Imirenge, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Karere, Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Karere, Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga na Komite y’Abikorera ku Karere.

Hari kandi n’Abajyanama b’abagore (30%) batorwa n’Abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere, Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko imyiteguro y’amatora hirya no hino aho azabera irimbanyije.

Iti: “Imyiteguro irarimbanyije kugira ngo huzuzwe imyanya itarimo abayobozi ku rwego rw’Akarere”.

Uturere tuzatora Umuyobozi w’Akarere ni Akarere ka Burera, Gakenke, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu Ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rutsiro natwo tuzatora umuyobozi w’Akarere.

Ni mu gihe Uturere twa Musanze, Rutsiro na Rwamagana tuzatora umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48