Harabura amasaha make ngo hamenyekane abayobozi b’Uturere tutabafite

Harabura amasaha make ngo hamenyekane abayobozi b’Uturere tutabafite

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023 hateganyijwe amatora y’Inzego z’ibanze.

Yibutsa abantu bose by’umwihariko abagize Inteko zitora, n’abakandida bemejwe, ko amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere ari ku wa Kane.

Uturere tuzaberamo amatora, harimo aka Burera, Gakenke, Karongi, Musanze, Nyamasheke, Rubavu, Rulindo, Rutsiro, Kamonyi n’Akarere ka Rwamagana.

NEC igaragaza ko Inteko itora Abajyanama rusange igizwe n’abagize Inama Njyanama z’Imirenge, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Karere, Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Karere, Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga na Komite y’Abikorera ku Karere.

Hari kandi n’Abajyanama b’abagore (30%) batorwa n’Abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere, Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko imyiteguro y’amatora hirya no hino aho azabera irimbanyije.

Iti: “Imyiteguro irarimbanyije kugira ngo huzuzwe imyanya itarimo abayobozi ku rwego rw’Akarere”.

Uturere tuzatora Umuyobozi w’Akarere ni Akarere ka Burera, Gakenke, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu Ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rutsiro natwo tuzatora umuyobozi w’Akarere.

Ni mu gihe Uturere twa Musanze, Rutsiro na Rwamagana tuzatora umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49