Hamenyekanye amakipe 12 azitabira CECAFA Kagame Cup

Hamenyekanye amakipe 12 azitabira CECAFA Kagame Cup

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), yatangaje amakipe 12 azitabira irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba, CECAFA Kagame Cup.

 Auka Gecheo, Umuyobozi Mukuru wa CECAFA, yatangaje ko irushanwa rizatangira tariki 02-15 Nzeri mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Amakipe azitabira CECAFA Kagame Cup, ni Vipers SC (Uganda), El Merriekh SC Bentiu (South Sudan), Mlandege SC (Zanzibar), Al Hilal (Sudan) na Kenya Police FC (Kenya).

Andi makipe azitabira arimo na Ethiopia Insurance (Ethiopia), MCC FC (Somalia), APR FC (Rwanda), Aigle Noir FC (Burundi), Young Africans SC, Simba SC (Tanzania) na ASAS Djibouti Telecom (Djibouti).

Gecheo yagize ati: “Turateganya ko irushanwa rizaba rikomeye cyane, kuko amakipe menshi azaryifashisha mu kwitegura imikino ya CAF y’umwaka wa 2025/2026.”

Ikipe ya Red Arrows yo muri Zambia ikina muri Zambia Premier League ni yo yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup umwaka ushize, nyuma yo gutsinda APR FC yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma wabereye kuri sitade ya KMC.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  2. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  3. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  4. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  5. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20