Hagiye kumurikwa inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga Nyarwanda

Hagiye kumurikwa inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga Nyarwanda

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) yatangaje ko igiye kumurika inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga Nyarwanda ikazafasha abatazi urwo rurimi ndetse n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga.

Ni mu rwego rwo kwitegura Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihizwa tariki 03 Ukuboza buri mwaka, ukazabera mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Dufatanye n’Abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego zirambye’.

Ndayisaba agira ati “Uyu munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, uzarangwa no kumurika inkoranyamambo y’Ururimi rw’amarenga Nyarwanda.

Kumurika inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, biri mu rwego rwo gukemura Ikibazo cy’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga”.

Mu cyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga, hazatangwa insimburangingo n’inyunganirangingo.

Mu bindi bikorwa bizakorwa, NCPD yavuze ko hatangwa serivisi zo kwita ku batishoboye nko kubaremera amacumbi n’ibindi bigamije guteza imbere abantu bafite ubumuga.

Byitezwe ko hazatangwa inkoni zera, hagenzurwe inyubako zikorerwamo imikino n’imyidagaduro niba zorohereza abantu bafite ubumuga.

NCPD yishimira ko Siporo mu bantu bafite ubumuga imaze gutera imbere bityo uru rwego rukaba rumaze kugera ahantu hashimishije.

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga bwanagaragaje ko gushyira ubushobozi mu bantu bafite ubumuga, atari uguta igihe kuko na bo barabigaragaza.

Ku rundi ruhande, NCPD ivuga ko guheza abantu bafite ubumuga bigomba kuvaho burundu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54