Guy Bukasa yagizwe Umutoza wa AS Kigali

Guy Bukasa yagizwe Umutoza wa AS Kigali

Guy Bukasa, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagizwe Umutoza Mukuru w’ikipe ya AS Kigali asimbuye André Cassa Mbungo weguye mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka kubera ibibazo by’amikoro.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi bwa As Kigali kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023 binyuze ku mbugankoranyabaga y’iyo kipe.

Uyu mutoza yahise asinya amasezerano y’umwaka umwe muri ikipe y’Umujyi wa Kigali. 

Guy Bukasa si mushya muri Shampiyona y’u Rwanda dore ko yatoje Gasogi United kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2020 n’anatoza Rayon Sports umwaka umwe kuva 2020 kugeza 2021.

AS Kigali yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa 14 n’amanota 15.

Guy Bukasa azatangira imirimo ye muri As Kigali yakirwa na Bugesera FC tariki 13 Mutarama 2024, ubwo hazaba hasubukurwa imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42