Guy Bukasa yagizwe Umutoza wa AS Kigali

Guy Bukasa yagizwe Umutoza wa AS Kigali

Guy Bukasa, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagizwe Umutoza Mukuru w’ikipe ya AS Kigali asimbuye André Cassa Mbungo weguye mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka kubera ibibazo by’amikoro.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi bwa As Kigali kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023 binyuze ku mbugankoranyabaga y’iyo kipe.

Uyu mutoza yahise asinya amasezerano y’umwaka umwe muri ikipe y’Umujyi wa Kigali. 

Guy Bukasa si mushya muri Shampiyona y’u Rwanda dore ko yatoje Gasogi United kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2020 n’anatoza Rayon Sports umwaka umwe kuva 2020 kugeza 2021.

AS Kigali yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa 14 n’amanota 15.

Guy Bukasa azatangira imirimo ye muri As Kigali yakirwa na Bugesera FC tariki 13 Mutarama 2024, ubwo hazaba hasubukurwa imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49