Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi guhindura imibereho y’abaturage

Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi guhindura imibereho y’abaturage

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yasabye abayobozi bo muri iyo Ntara gufata ingamba zifasha mu kwihutisha iterambere no guhindura imibereho y’abaturage.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, ubwo Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye basoje umwiherero w’iminsi ibiri watangiye kuva ku itariki ya 27-28 Mutarama 2024.

Ni umwiherero ugamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa na gahunda zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere no guhindura imibereho y’abaturage no gufata ingamba ku hakigaragara icyuho.

Uyu mwiherero waberaga mu Karere ka Bugesera uhuje Ubuyobozi bw’Intara, Abagize Komite Nyobozi z’Uturere, na ba Perezida b’Inama Njyanama z’Uturere.

Abateraniye muri uyu mwiherero kandi barebeye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo 2023/24 n’ingamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo

Barebeye hamwe nanone aho ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari rigeze, ubukangurambaga mu baturage ndetse na gahunda z’ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu bihe biri imbere.

Asoza uyu mwiherero, Guverineri Rubingisa yavuze ko wabaye umwanya wo kongera kwisuzuma no gusuzuma umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22