Guverineri Habitegeko yasabye FDLR gushyira intwaro hasi

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 14, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuva mu myaka igera kuri 28 ishize, mu bihe bitandukanye u Rwanda rwakiriye abahoze ari abarwanyi mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basubizwa mu buzima busanzwe aho abenshi muri bo bakomeje gufatanya n’abo basanze .

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francis, yasabye abakibarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR gushyira intwaro hasi bagatahuka mu Rwanda ndetse n’abafite abo bazi bakiri muri uwo mutwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Deokarasi ya Congo (RDC) kubashishikariza gutahuka.

Guverineri Habitegeko yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu nyuma y’umuganda ngarukakwezi, ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukaza umutekano cyane cyane muri ibi bihe igice cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gikora ku Rwanda hari umutekano muke.

Muri icyo gice cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru (Nord Kivu) gihana imbibi n’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru z’u Rwanda, hakomeje imirwano ihuje ingabo za Leta (FARDC) zemeje ko ifatanyije na FDLR mu guhangana n’inyeshyamba za M23.

Nk’uko bitangazwa na The New Times, Guverineri Habitegeko yemeje ko hashyizweho ingamba nyinshi zihagije gukumira ko iyo mirwano yaba urwaho rw’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati: “Umutekano w’Igihugu cyacu ntukorwaho kuko ni umusingi w’iterambere ry’Igihugu cyacu. Twese dufite inshingano yo kuwubungabungira n’ibisekuru bizaza.” 

Guverineri Habitegeko ni bwo yaboneyeho kwibutsa abakoresha umupaka wa Rubavu berekeza i Goma kugira uruhare mu bukangurambaga bugamije gusaba abari muri FDLR gushyira intwaro hasi bakaza gufatanya n’abandi mu kubaka u Rwanda.

Intara y’Iburengerazuba ihana imbibi n’u Burundi mu majyepfo yayo ndetse na RDC mu Majyaruguru, Guverineri akaba yizeza ko nta gushidikanya ko umutekano urinzwe kuri iyo mipaka.

Mu myaka ishize, hagiye hagaragara FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba inyuranye yakunze kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda inyuze ku mupaka wa Rubavu, Musanze na Rusizi.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 14, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE