Gutera igiti no kwita ku nzovu ni ukurengera ibidukikije

Gutera igiti no kwita ku nzovu ni ukurengera ibidukikije

Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije na Dr Jim Justus Nyamu, Umuyobozi w’Umuryango Utari uwa Leta (The Elephant Neighbors Center, ENC) basuye banatera igiti mu cyanya cya Nyandungu Eco Park.

Ni icyanya gifite urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibiti bifite umwihariko wo gutanga umwuka mwiza nk’imigano, ibiti by’imiti gakondo nk’umwenya, umuravumba, igicunshu, igikakarubamba n’ibindi. 

Aha kandi hari amoko y’inyoni agera ku 100 n’utundi dusimba twatangiye kuhaza nk’utunyamasyo, ibiyaga bihangano, inzira z’abanyamaguru bahatemberera cyangwa bari muri Siporo.

Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije

Nyuma yo gutera igiti ejo ku wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, Dr Uwera yakomoje ku rugendo rw’abagize ENC bari mu Rwanda.

Yagize ati “Uru rugendo rwabo mu Rwanda ni urugendo twishimiye cyane kandi tubona ko hari icyo ruza kutwungura.

Hari ibyo babonamo byiza bashobora kutureberaho kugira ngo urwego tugezeho turuzamure kandi natwe hari ibyo batwigiraho”.

Dr Uwera avuga ko inzovu mu rwego rw’ubukerarugendo  biri muri gahunda z’impurirane zo kurengera ibidukikije.

Ati: “Murabizi ko inzovu ari zimwe mu nyamaswa ziba muri pariki ariko irimo amazi.

Dushyize hamwe nk’Afurika, ibidukikije dushobora kubibonera umuti kugira ngo urugendo turimo rwo kubirengera dushobore kuba twarunoza”.

Dr Nyamu, Umuyobozi Mukuru wa ENC, ashimangira ko atari ukurengera inzovu gusa ahubwo n’izindi nyamaswa nk’intare n’izindi.

Dr Nyamu, Umuyobozi Mukuru wa ENC, ahamiriza

Ati: “Nidukomeza guteza imbere amashyamba yacu tuzaba turimo turengera inyamaswa.

Twateye igiti ahangaha mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ni no kurengera izo nyamaswa, bivuze ko nidukomeza guteza imbere amashyamba yacu, tuzaba turimo turengera ibidukikije.

Ibikorwa dukora bijyanye n’iterambere ntibikwiye kwangiza ibidukikije kandi na byo bifitiye akamaro kanini iryo terambere”.

Dr Nyamu ahamagararira abantu kurengera inzovu kubera ko ngo mu bihe bishize byagaragaye ko imibare y’Inzovu yagiye igabanyuka kubera ba rushimusi ku Isi, cyane cyane muri Afurika zahoze ari nyinshi.

Uwari uhagarariye Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda

Aha ni ho ahera asobanura impamvu yiyemeje kurengera inzovu.

Ati “Ndahamagarira abandi kugira ngo twese hamwe dufatanye kurwanya ubushimusi bw’inzovu, duharanire ko inzovu zibungwabungwa.

Icyangombwa ni uko dushyira hamwe. Iki ni cyo gihe cyo gukorera hamwe”.

Uwari uhagarariye Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye. Ashimangira ko abantu nibabungabunga inzovu, bazaba banabungabunze urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Mu myaka 3 ishize amaze mu Rwanda, bimugaragariza ko u Rwanda ruhagaze neza mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Urugendo rw’abagize ENC rwatangiye mu Rwanda tariki 29 Ukwakira 2023 rutangirira ku mupaka wa Kagitumba rukazasoreza ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukomereze muri Congo.

ENC ni umuryango utegamiye kuri Leta ukorera muri Kenya watangiye mu 2012.

Ibikorwa byabo bigamije kurengera ibidukikije cyane cyane bibanda ku kurengera inzovu.

Intego yawo ni ukwibanda ku Nzovu ariko banareba ku bidukikije.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42