Gunea Bissau: Perezida Embalo yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Gunea Bissau: Perezida Embalo yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu  tariki ya 20 Ukuboza 2023, Perezida wa Guinée-Bissau Embalo Sssoco yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya Rui Duarte Barros amutegeka kurwanya ruswa yivuye inyuma.

Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embalo nyuma yo gushyiraho Guverinoma nshya yasabye Minisitiri w’Intebe guhanga na ruswa ahanini ikomeje kudindiza ubukungu bw’Igihugu.

Muri iki gihugu kandi haherutse kumvikana igeragezwa rya Coup d’Etat yo guhirika Embalo ku butegetsi byatumye ahita asesa Inteko Ishinga Amategeko ndetse mu gihugu hanabaye imirwano yumvikanyemo kurasana gukomeye mu murwa mukuru Bissau.

Mu gushyiraho Minisitiri mushya, Perezida Embalo yagize ati”Kurwanya ruswa nta kujenjeka mu bo uyoboye ni cyo ukwiye gushyira imbere, nta muntu n’umwe ukwiye gukoresha umutungu wa leta mu nyungu ze bwite.”

Yakomeje abwira Minisitiri w’Intebe Barros ko na we naramuka aketsweho ruswa agazagezwa mu butabera. Ati: “Ejo nawe nibigaragara ko urya ruswa, uzabyisonuraho imbere y’ubutabera, nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.”

Perezida Embalo kandi yanashyizeho abagize Guverinoma 33 barimo ba Minisitiri 24 n’abanyamabanga ba Leta 9.

Uwo Minisitiri w’Intebe mushya yari yarigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’inzibacyuho mu mwaka wa 2000, nyuma y’aho yari yarabaye Minisitiri w’Ubukungu mu myaka za 90, akaba asimbuye Geraldo João Martins wari asanzwe ayobora Guverinoma.

Aba bombi ni bo bayobozi ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi  (PAIGC) ryaje guhinduka PAI-Terra Ranka, aba bafite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko aho rifite imyanya 54 mu myanya 102.

Ubwo yayoboraga Guverinoma Geraldo João Martins, ni bwo habaye imyivumbaganyo yatumye haba imirwano yahuje abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru, bahanganye n’abandi basirikare bashakaga guhirika Embalo.

Iyo mirwano yaguyemo abantu babiri mu Murwa Mukuru Bissau.

Nyuma yaho ni bwo ku ya 12 Ukuboza 2023, Embalo yahisemo gusesa Inteko Ishinga Amategeko, ubu hategerejwe ko hazaba amatora y’Inteko Nshya.

Kuva Guinea Bissau yabona ubwigenge mu mwaka wa 1974 yakunze kurangwa no guhirika ubutegetsi bya hato na hato n’imyivumbagatanyo ishingiye ku mpamvu za Politiki.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49