Gukuramo inda ni kimwe mu bitera ibibazo byo mu mutwe

Gukuramo inda ni kimwe mu bitera ibibazo byo mu mutwe

Abantu bamwe basama inda batabyiteguye, bagahitamo kuzikuramo nk’igisubizo kibarinda icyo bafata nk’igisebo, ubushakashatsi bugaragaza ko bibatera ibibazo byo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bo muri Irani mu mujyi wa Tehran mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko gukuramo inda bigira ingaruka zinyuranye zirimo n’ikibazo cyo mu mutwe.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bitaro bya Tehran ku gitsina gore 278 bafite imyaka hagati ya 15-49 ku gipimo cya 93.8% batanze amakuru binyuze mu bibazo bifite ibice 2 bijyanye n’ingaruka ziterwa no gukuramo inda.

Ibisubizo byagaragaje ko nibura kimwe cya gatatu mu bababjijwe bahuye n’ingaruka zo gukuramo inda zijyanye n’imitekerereze. Bagize Kwiheba, guhangayikishwa no kutazongera gusama, kandi bagize imyitwarire idasanzwe irimo no kurya cyane.

Ubu bushashatsi kandi bwagaragaje ko gukuramo inda bitera kugabanyuka ku kwihesha agaciro, kurota nabi, kwicira urubanza, ndetse no kwicuza.

Mu bandi 226 abagera kuri 43% bavuze ko amarangamutima mabi bagize ndetse n’ibibazo byo mutwe byatewe no gukuramo inda.

30% bo bavuze ko bahitamo kubyara baramutse babonye inkunga cyangwa bakizezwa kubaho neza.

Ubusanzwe gutwita ni kimwe mu bishimisha imiryango, aho usanga mu gihe umubyeyi yabyaye bamwe bakoresha ibirori byo kwakira umwana mushya, ndetse no kumwita izina abandi bagahemba uwo muryango.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49