Gukuramo inda ni kimwe mu bitera ibibazo byo mu mutwe

Gukuramo inda ni kimwe mu bitera ibibazo byo mu mutwe

Abantu bamwe basama inda batabyiteguye, bagahitamo kuzikuramo nk’igisubizo kibarinda icyo bafata nk’igisebo, ubushakashatsi bugaragaza ko bibatera ibibazo byo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bo muri Irani mu mujyi wa Tehran mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko gukuramo inda bigira ingaruka zinyuranye zirimo n’ikibazo cyo mu mutwe.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bitaro bya Tehran ku gitsina gore 278 bafite imyaka hagati ya 15-49 ku gipimo cya 93.8% batanze amakuru binyuze mu bibazo bifite ibice 2 bijyanye n’ingaruka ziterwa no gukuramo inda.

Ibisubizo byagaragaje ko nibura kimwe cya gatatu mu bababjijwe bahuye n’ingaruka zo gukuramo inda zijyanye n’imitekerereze. Bagize Kwiheba, guhangayikishwa no kutazongera gusama, kandi bagize imyitwarire idasanzwe irimo no kurya cyane.

Ubu bushashatsi kandi bwagaragaje ko gukuramo inda bitera kugabanyuka ku kwihesha agaciro, kurota nabi, kwicira urubanza, ndetse no kwicuza.

Mu bandi 226 abagera kuri 43% bavuze ko amarangamutima mabi bagize ndetse n’ibibazo byo mutwe byatewe no gukuramo inda.

30% bo bavuze ko bahitamo kubyara baramutse babonye inkunga cyangwa bakizezwa kubaho neza.

Ubusanzwe gutwita ni kimwe mu bishimisha imiryango, aho usanga mu gihe umubyeyi yabyaye bamwe bakoresha ibirori byo kwakira umwana mushya, ndetse no kumwita izina abandi bagahemba uwo muryango.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22