Guinea-Conakry: Abishwe n’igisasu cyaturikiye mu bubiko bwa lisansi bageze kuri 18

Guinea-Conakry: Abishwe n’igisasu cyaturikiye mu bubiko bwa lisansi bageze kuri 18

Umubare w’abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu bubiko bwa lisansi muri Gyinea-Conakry umaze kugera kuri 18 mu gihe abamaze gukomeraka bageze kuri 212.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo igisasu cyaturikiye mu bubiko bw’ibigega bya lisansi.

Itangazo ryaturutse mu nzego za Leta rivuga ko umubare w’abamaze gupfa umaze kugera kuri 18, mu gihe 127 muri 212 bakomeretse bamaze gusezererwa, naho 85 muri bo bakaba bari mu bitaro by’indembe.

France 24 yatangaje ko kugeza ku mugoroba wo ku wa mbere hari hakizamuka ibyotsi byinshi aho igisasu cyaturikiye, nubwo inzego z’ubutabazi ndetse n’izumutekano zari zirimo gutanga ubatabazi.

Sitasiyo  za lisansi  zari zafunzwe by’agateganyo mu gihugu hose, kubera impungenge z’ibura rya lisansi,  nubwo Guverinoma yatangaje ku wa  Kabiri ko hari ikirimo gukorwa ngo haboneke ibikenerwa birimo peteroli na lisansi .

Reuters yatangaje ko iki gisasu cyahungabanyije agace ka Kaloum gaherereye mu Mujyi wa Conakry, bituma  abantu babarirwa mu magana bahunga ako gace.

Guinea Conakry iyobowe na Col. Mamady Doumbouya kuva muri Nzeri 2021, nyuma yo guhirika ku butegetsi Perezida Alpha Conde.

Hagati aho Col. Doumbouya yasezeranyije kuzakora amatora  bitarenze Mutarama 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22