Guinea-Bissau: Urufaya rw’amasasu rwumvikanye mu murwa mukuru

Guinea-Bissau: Urufaya rw’amasasu rwumvikanye mu murwa mukuru

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye ijoro ryose ryo kuri uyu wa 30 Ugushyingo kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu murwa mukuru wa Guinea Bissau.

Urusaku rukomeye rw’amasasu rwumvikaniye hafi y’ikigo aho abari bashinzwe umutekano w’igihugu bari bateraniye mu majyepfo y’umujyi nubwo bigiteye urujijo ku cyatumye amasusu araswa.

Amakuru aturuka mu gisirikare n’ubutasi avuga ko ingabo z’igihugu mu ijoro ryo ku wa Kane zakuye Minisitiri w’Imari Souleiman Seidi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikigega cya Leta Antonio Monteiro mu maboko ya Polisi, nyuma bahungira mu majyepfo ya Bissau.

Kuva Guinea Bissau yabona ubwigenge mu 1974, habaye guhirika ubutegetsi inshuro 10 kuko Perezida umwe gusa ni we watowe biciye mu nzira ya demokarasi.

Perezida Umaro Sissoco Embalo, watowe mu Kuboza 2019, kuri ubu ari i Dubai, aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye COP 28.

Nibura abantu batandatu barishwe mu gihe cyo gushaka guhirika ubutegeti bwa Perezida Umaro Sissoco Embalo muri Gashyantare umwaka ushize.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49