Guinea-Bissau: Perezida yongeye gushyiraho Geraldo nka Minisitiri w’Intebe

Guinea-Bissau: Perezida yongeye gushyiraho Geraldo nka Minisitiri w’Intebe

Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embalo yongeye gushyiraho Geraldo Martins nka Minisitiri w’Intebe nyuma y’Icyumweru asheshe Guverinoma ayishinja gushaka kumuhirika ku butegetsi

Reuters yanditse ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo Martins yagizwe Minisitiri w’intebe bwa mbere muri Kanama, nyuma yo kuba Minisitiri w’Imari muri Guverinoma yabanjirije iyi.

Ni umwe mu bagize ishyaka rya PAIGC ryahoze riri ku butegetsi kuri ubu riyoboye ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryagize ubwiganze bw’amajwi mu matora y’Abadepite muri Kamena, ariko Perezida Embalo asesa Inteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gishize, ayishinja kugerageza guhirika ubutegetsi bwe.

Guinea-Bissau kuva yabona ubwigenge mu 1974, yakunze kurangwa n’imvururu ndetse n’ihirikwa ry’ubutegetsi kandi ni kimwe mu bihugu byibasiwe n’ubukene.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13