Guinea-Bissau: Perezida yirukanye Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi mike amushyizeho

Guinea-Bissau: Perezida yirukanye Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi mike amushyizeho

Perezida wa Gineya-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, yirukanye Minisitiri w’Intebe Geraldo João Martins nyuma y’icyumweru kimwe gusa yongeye kumushyira mu nshingano, nk’uko byemejwe n’iteka rya Perezida ryasohotse kuri uyu wa Gatatu.

Reuters yatangaje ko Perezida Embalo yasheshe Inteko Ishinga Amategeko ya Guinea-Bissau nyuma y’iminsi mike ayishinja gushaka kumuhirika ku butegetsi ubwo yari yitabiriye inama COP28,  ku ya 12 Ukuboza yongeye gushyiraho Martins nka Minisitiri w’Intebe.

Nubwo yamwirukanye ariko nta bisobanuro burambuye byigeze bitangwaho.

Martins, ni umwe mu bagize ishyaka ryahoze riri ku butegetsi PAIGC ubu riyoboye ihuriro rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Gusa amakuru avuga ko intandaro yo kwirukana Minisitiri w’Intebe ari ubwumvikane buke.

Guinea-Bissau yakunze kurangwa n’ihirikwa ry’ubutegetsi kuva yabona ubwigenge mu 1974, kugeza ubu yibasiwe n’ibibazo bya politiki, 

Mu cyumweru gishize Polisi yarashe ibyuka biryana kugira ngo  ihoshe umwuka mubi w’Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bateranye amagambo bashidikanya  ku cyemezo cya Embalo cyo gusesa Guverinoma kandi kugeza ubu ntiharashyirwaho itariki y’amatora ateganijwe y’Abadepite.

Geraldo João Martins wirukanywe nyuma y’icyumweru kimwe asubijwe mu nshingano
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22