Guinea Bissau: Perezida yakuyeho abagize Inteko Ishinga  Amategeko

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 4, 2023
  • Hashize amezi 3
Image

Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embalo yakuyeho Inteko Ishinga Amategeko  nyuma yo kuvuga ko ibyabaye ari ugushaka guhirika ubutegetsi bwe.

AFP yanditse ko iteka rya Perezida ryasohotse kuri uyu wa Mbere, ryagaragaje ko kurasa kwabaye mu cyumweru gishize ari ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo.

Iri teka ryagize riti: “Itariki y’amatora y’Abadepite ataha azashyirwaho   hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.”

Iri teka ryerekezaga ku “buremere,” bw’amasasu yatangiriye mu murwa mukuru Bissau, hagati y’abagize batayo y’ingoro ya Perezida n’ingabo z’igihugu.

Aljazeera yanditse ko imirwano hagati y’imitwe y’ingabo yabereye i Bissau mu ijoro ryo ku wa Kane igakomeza no mu gitondo cyo ku wa Gatanu,  nyuma y’uko abashinzwe umutekano  barekuye Abaminisitiri babiri  batavuga rumwe n’ubutegetsi bari bafunzwe  bakurikiranyweho  ruswa.

Kuri uyu wa Mbere, umuvugizi wa Guverinoma yabwiye abanyamakuru ko Perezida yasheshe Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, nyuma y’ibyo  yavuze ko ari ugushaka guhirika ubutegetsi mu cyumweru gishize ubwo atari ari mu gihugu.

Muri Gicurasi 2022, Embalo yavanyeho Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu, ashinja Abadepite ruswa n’ibindi.

Guinea-Bissau kuva yabona ubwigenge mu 1974, yaranzwe n’imvururu kandi imaze kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro zirenga ndwi (7).

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 4, 2023
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE