Guatemala yataye muri yombi uwahoze ari Minisitiri

Guatemala yataye muri yombi uwahoze ari Minisitiri

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu cya Guatemala David Napoleon Barrientos yatawe muri yombi azira  kutubahiriza inshingano ze nyuma yo kwanga guhagarika imyigaragambyo mu mwaka ushize, ngo ahamagarire abayobozi kubahiriza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Napoleon Barrientos, umusirikare mukuru washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva muri Mutarama 2022 kugeza igihe yeguye mu Kwakira umwaka ushize.

U.S News yatangaje ko ejo ku wa Kane ubushinjacyaha bwagize buti: “Ifatwa rya David Napoleon Barrientos Giron ryabaye ku byaha akurikiranyweho byo kutubahiriza inshingano no kutumvira”

Barrientos agisohoka mu rukiko yabwiye abanyamakuru bari hanze ko yumva atuje kandi yemera ko hari impamvu ikomeye yatumye atabwa muri yombi.

Barrientos, nyuma yo kwegura mu mpera z’umwaka ushize, mu kiganiro yagiranye na radiyo ya Guatemala yavuze ko inzego za Leta zihari ngo zirinde kandi zihe agaciro ubuzima bwa muntu”.

Ifatwa rya Barrientos ryamaganywe n’Amerika, aho umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta, Brain Nichols, yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuko yarimo kurengera uburenganzira bw’abigaragambya mu mutuzo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  2. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  3. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  4. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  5. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39