Gisagara: Imiryango 2 412 yavuye mu cyiciro cy’ubukene irigira

Gisagara: Imiryango 2 412 yavuye mu cyiciro cy’ubukene irigira

Imiryango 2412 yo mu Karere ka Gisagara mu Mirenge ya Kansi na Kigembe yavuye mu cyiciro yari isanzwe ibarizwamo cy’imibereho mu bijyanye n’ubukungu, irazamuka yikura mu bukene muri gahunda yo kwigira.

Ni igikorwa cyo kuzamuka mu cyiciro, iyo miryango yikura mu bukene ijya mu cyiciro cyo kwigira (Graduation) ku miryango 2 412 cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2023 cyabereye mu Murenge wa Kansi, mu Kagari k’Akaboti.

Muri bo harimo imiryango 263 bahembwe kubera ko bihuse mu rugendo rwo kwigira kurusha abandi, na bo ubwabo bakaba bemera ko bavuye mu cyiciro cy’ubukene bukabije bakajya mu baturage bifashije, ndetse ahubwo banafasha abandi. Bahawe ingorofani 263 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 17,000,000.

Bamuritse ibyo bamaze kugeraho mu buhinzi, ubworozi, ububaji n’ubukorikori, banatanga ubuhamya bw’urugendo bakoze bava mu bukene bukabije kugera aho bageze, bigaragara rwose ko bateye intambwe ishimishije mu iterambere, kandi na bo ubwabo babyiyumvamo.

Umwe mu bavuye mu cyiciro cy’ubukene yavuze ko gahoro gahoro binyuze mu mwuga no kwibumbira mu matsinda byatumye bizigama, bashobora kwikura mu cyiciro cy’ubukene barigira ndetse basigaye banafashakandi bakagira inama abatarivana mu bukene.

Ni igikorwa cyagezweho ku bufatanye n’Umuryango Wolrd Vision Rwanda mu mushinga Ishema Cluster: Kira wigire program.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42