Gisa Claudine yashingiye ku buhamya bwe akora indirimbo ‘Nimekuona’

Gisa Claudine yashingiye ku buhamya bwe akora indirimbo ‘Nimekuona’

Umuhanzikazi ukizamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisa Claudine, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nimekuona”, avuga ko ari igitekerezo cyashibutse ku buhamya bwihariye bw’urugendo rwe n’Imana.

Uwo muhanzi agaragaza ko mu gukora ivugabutumwa rishingiye ku muziki yifuza kugera kure kandi afatira icyitegererezo ku bahanzi bakuru barimo Aimé Uwimana na Aline Gahongayire.

Mu kiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya Gisa yavuze ko yitegereje ibyo yanyuzemo byari bigoye ndetse nta cyizere afite ariko akabona ubutabazi bw’Imana.

Yagize ati: “Nimekuona bisobanuye ‘narakubonye’ nayanditse mpamya imirimo ikomeye Imana yankoreye. Ni indirimbo ivuga uko nabonye ko Imana itigera itererana abayizera.”

Uyu muhanzikazi agaragaza ko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukomeje gusakara hose, yaba mu Rwanda no hanze yarwo, kandi ko ari ubutumwa bwuzuye, bwiza kandi butagira iherezo.

Uwo muhanzi avuga ko nubwo ubuzima butari inzira igororotse, Yesu aba ari imbere muri byose, haba mu bihe byiza cyangwa mu bigoye, agaha abizera imbaraga zo kubicamo no gukomeza urugendo.

Gisa akomeza avuga ko nta bwoba bw’imbogamizi afite kuko yahishuriwe ko mu murimo w’Imana hari byinshi byo gukora, kandi ko Imana imufiteho umugambi kandi mu kuririmba ariho akura ihumure.

Ati: “Iyo ndi kuririmba numva ndi aho nakabaye ndi. Kuririmba ni ho iwanjye, kandi nta musozi n’umwe wambuza kuririmba, uretse igihe ntaba nkiriho.”

Gisa agaragaza ko nubwo ‘Nimekuona’ yayishingiye ku buhamya bwe bwite ariko irimo ubutumwa bukomeye bwo kwizera, gushimira Imana no gukomeza abari mu bihe bigoye bityo yayituye abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kugira ngo na bo izabafashe.

Gisa avuga ko afite imishinga itandukanye irimo n’izindi ndirimbo zirimo gutegurwa kandi ko uko Imana izajya imuha ubutumwa, azajya abugeza ku bantu mu rwego rwo kububaka.

Uretse ‘Nimekuona’ Gisa Claudine azwi mu indirimbo zitandukanye zirimo Hakuna machozi, aho wansize, Shimwa n’izindi.

Gisa Claudine yakoze indirimbo Nimekuona yashingiye ku buhamya bwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25