‘Gira Paul Kagame! Ijabo riduhe ijambo’ indamukanyo yatangajwe n’Ishyaka UDPR

‘Gira Paul Kagame! Ijabo riduhe ijambo’ indamukanyo yatangajwe n’Ishyaka UDPR

Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), ryatangaje indamukanyo yifuriza Abanyarwanda kugira Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu.

Byagarutsweho na Perezida wa UDPR Nizeyimana Pie, ejo ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.  

Nizeyimana uyoboye Ishyaka UDPR, yagaragaje indamukanyo isanzwe ikoreshwa n’Abarwanashyaka ba UDPR.

Ni indamukanyo yatangajwe bwa mbere mu ruhame, ubwo Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yari ahaye umwanya abayobozi b’amashyaka afatanyije na FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwamamaza.

Nizeyimana yagize ati: “Muri UDPR tugira indamukanyo igira iti ‘Gira Paul Kagame !’ tugasubiza tuti ‘Ijabo riduhe ijambo’.ˮ

Imitwe ya Politiki yifatanyije n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kwamamaza umukandida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, irimo ; PSP, UDPR, PPC, PSR na PDC.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragaje abayobozi b’imitwe ya Politiki ifatanya na FPR Inkotanyi, avuga ko ibyo bigaragaza ubufatanye.

Yagize ati: “Ubufatanye buri muri za ntego eshatu dufite; Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere. Buriya n’abanga u Rwanda bavuga ko bafite n’ibindi bemera bagaruka kuri ibyo ngibyo bitatu.ˮ

Umukandida akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Kagame, yavuze ko nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa ngo Abanyarwanda babyemere hatarimo ibyo bitatu.

Ati “Ni byo duharanira rero, ni byo ari FPR ari abandi bose bafatanyije na FPR, ari Abanyarwanda bose ni byo tugamije, ni byo twifuza kugeraho ku rwego rwo hejuru.ˮ

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku munsi wa Gatatu byakomereje mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42