Gicumbi: Bakanguriwe kunoza amarondo no gutanga amakuru ku gihe

Gicumbi: Bakanguriwe kunoza amarondo no gutanga amakuru ku gihe

Abatuye mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Muko n’abo mu Kagari ka Gasambya mu Murenge wa Ruvune, mu Karere ka Gicumbi bibukijwe ko bagomba kunoza amarondo kugira ngo umutekano ukomeze kubungabungwa ndetse bagatangira amakuru ku gihe.

Ni ubutumwa bagejejweho na Visi Meya Mbonyintwari Jean Marie Vianney kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 ubwo yifatanyaga n’abaturage muri gahunda y’Inteko z’abaturage.

Haganiriwe ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano aho bibanze ku kunoza amarondo mu Isibo, kurandura amakimbirane mu miryango birinda ahanini ubusinzi n’ibiyoga by’ibikorano kandi bakajya batangira amakuru ku gihe kandi vuba igihe byagaragaye.

Yagize ati: “Umutekano ni ingenzi mu mibereho, mukaze amarondo muhereye mu Isibo kandi mujye mutanga amakuru ku gihe”.

 Banakanguriwe gukomeza gukumira no kwirinda ibiza muri iki gihe cy’umuhindo,

gukomeza kwitabira igihembwe cy’ihinga 2024A bahinga ahantu hari ibigunda, ku buryo ntabbutaka busigara budahinzwe.

Gukomeza kuzirikana gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda aho batuye n’aho bagenda hose birinda icyakongera gutanya Abanyarwanda, kurangiza gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2023-2024.

Ikindi abaturage bakanguriwe ni ukwimakaza isuku, kwivana mu bukene biteza imbere, bagendeye ku mahirwe Leta y’u Rwanda yabegereje binyuze muri gahunda zinyuranye, gukomeza kurwanya ko abana bata amashuri, gusubizamo abari bararitaye no kubafasha gufatira ifunguro ku ishuri.

Visi Meya MbonyintwariJean Marie Vianney kandi yagarutse kuri gahunda yo kurandura burundu indwara ziterwa n’imirire mibi n’igwingira mu bana bato babaha amata bakayahaga, asagutse akaba ari yo bagemura,inteko yasoje bakira ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage maze bihabwa  umurongo.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54