Ghana: Abantu 6 bagerageje guhirika ubutegetsi bakatiwe urwo gupfa

Ghana: Abantu 6 bagerageje guhirika ubutegetsi bakatiwe urwo gupfa

Urukiko Rukuru rwa Accra muri Ghana rwakatiye igihano cy’urupfu, abantu batandatu barimo batatu bari mu basirikare b’igihugu , bashinjwaga gushaka guhira ubutegetsi.

Ni icyaha bashinjwaga gukora mu myaka itatu ishize.

Africa News yatangaje ko guhirika ubutegetsi muri iki gihugu ari bwo byari bigeragejwe bwa mbere, kuva Ghana yabona ubwigenge ikesha intwari Kwame Nkrumah mu 1966.

Mu mwaka wa 2021 ni bwo abantu bitwaje intwaro mu mujyi wa Acrra bageregeje kurasa bashaka guhirika ubutegetsi bwa Ghana, uwo mugambi urapfuba, Polisi ihita ita muri yombi abakekwaga.

Ubashinjacyaha bwagaragaje ko abaregwa bari basanzwe bazobereye mu byo gukoresha intwaro mu gihe bo babihakanaga.

Abanyamategeko bunganira abaregwa batangaje ko n’ubwo abakiliya babo bahamijwe icyaha bagakatirwa urwo gupfa bagiye kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga.

Ni mu gihe batatu bahoze ari abapolisi bakuru ndetse na babiri bari abasirikare, muri abo bashinjwaga bagizwe abere.

Urukiko rwavuze ko abahamwe n’icyaha ibyo bakoze ari icyaha gikomeye cyo kugambanira igihugu. Ni abagabo bari batawe muri yombi bafatanwa n’imbunda zo mu bwo bwa AK-47 nk’uko byagaragajwe mu rubanza.

Urukiko Rukuru rwa Accra rwanzuye ko abo batandatu bagomba kwicwa bamanitswe nyuma yo kubahamya icyaha cyo gucura umugambi wo kugambanira igihugu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bateguye imyigaragambyo yo gushaka uburyo bahirika ubutegetsi bwa Perezida Nana Akufo-Addo nyuma y’aho yari amaze gutsinda amatora ya 2020.

General Godfred Yeboah Dame wari uyoboye uruhande rw’ubushinjacyaha yishimiye iby’icyo cyemezo.

Ati: “Itegeko Nshinga rya Ghana ari na ryo shingiro ry’andi mategeko, rishyigikiye umutekano mu gihugu, ryamaganye byimazeyo gushaka guhirika ubutegetsi.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22