Gen (Rtd) Kabarebe yakiriye mu biro bye Umuyobozi w’Ishami ry’u Busuwisi rishinzwe Afurika

Gen (Rtd) Kabarebe yakiriye mu biro bye Umuyobozi w’Ishami ry’u Busuwisi rishinzwe Afurika

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishami ry’u Busuwisi rishinzwe Umugabane wa Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo Gihugu, Amb. Philipp Stalder.

Minisitiri Gen (Rtd) Kabarebe yamwakiriye ku wa Mbere tariki 02 Kamena 2025, ku Kimihurura.

Ibiganiro by’abayobozi bombi byagarutse ku kwagura ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi mu nzego zirimo Ubuzima, Uburezi, Imyuga n’Ubumenyingiro na gahunda yo kubaka inzu ziciriritse.

U Rwanda n’u Busuwisi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse hakaba hitezwe imikoranire yagutse mu nzego z’iterambere zinyuranye binyuze muri gahunda nshya ya politike y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu ku Mugabane wa Afurika 2025-2028.

Mu Ugushyingo 2023, Minisiteri y’Uburezi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Iterambere (Swiss Agency for Development and Cooperation) agamije gushyigikira gahunda y’amahugurwa ndetse n’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Niyo akomokaho ubufatanye hagati ya Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteli ya Lucerne na Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda.

Ayo masezerano y’ubufatanye agamije gushyiraho ishuri ry’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda no guteza imbere ubumenyi mu rwego rw’amahoteli binyuze mu itangwa ry’uburezi n’amahugurwa y’icyitegererezo ku bazaba bakora muri urwo rwego mu gihe kizaza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48