Gen. Mubarakh yashimiye Abasirikare basoje kwiga gutwara ibinyabiziga bya gisirikare

Gen. Mubarakh yashimiye Abasirikare basoje kwiga gutwara ibinyabiziga bya gisirikare

Ku wa Kane, abasirikare 195 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amasomo y’amezi arindwi ajyanye no gutwara ibinyabiziga no kugenzura neza ibibera mu muhanda, yabereye mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Mu mezi arindwi bamaze, abo bayobozi bashya b’ibinyabiziga bya gisirikare bongerewe ubumenyi mu bijyanye no gutwara neza mu muhanda, kugenzura ubucucike bw’abagenda mu muhanda n’uburyo bwihariye mu gutwara ibinyabiziga bikora akazi karemereye ndetse n’ibikora akoroheje mu bikorwa binyuranye bya gisirikare.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga wayoboye umuhango wo gusoza ayo masomo, yafatanyije mu byishimo n’abo bayobozi bashya b’ibinyabiziga ku bw’iyo ntambwe ikomeye bateye.

Yashimangiye ko abakozi ba RDF bakwiye kuba bafite ubushobozi bwo gukoresha imodoka z’ubwoko butandukanye kandi bakazikoresha neza mu bikorwa byabo byo gucunga umutekano.

Yibukije abo bashoferi bashya ba gisirikare gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga ndetse by’umwihariko bakirinda kunywa ibisindisha mu kazi kabo nk’abashoferi nk’impamvu ikomeye mu guteza impanuka zo mu muhanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14