Gaza: Abasivili bakomeje kuba mu bihe by’ubwihebe bikomeye

Gaza: Abasivili bakomeje kuba mu bihe by’ubwihebe bikomeye

Imirwano irakomeje kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukuboza mu karere ka Gaza nyuma y’ijoro ry’imirwano ikaze yabereye mu gace ko hagati nk’uko byavuzwe na Hamas. Ku ruhande rw’ingabo za Isiraheli zikomeje kotsa igitutu kandi zizeza ko Hamas “igeze aharindimuka”.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ingabo muri Isiraheli, Yoav Gallant avuga ko ingabo za Isiraheli zokeje igitutu kuri Hamasa kuri uyu wa Kabiri ikaza igeze aharindimuka.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere kugeza ku wa Kabiri, umutwe w’abayisilamu Hamas wavuze ko habaye imirwano ikaze yabereye mu karere ka Gaza, ndetse bihamywa n’abatangabuhamya b’ibitero byahitanye abantu mu majyepfo y’aka gace gato kagoswe na Palesitine.

Nyuma y’Akanama y’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kananiwe kugira icyo gakora, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye igomba gufata umwanzuro usaba guhagarika imirwano byihuse mu karere ka Gaza.

Guverinoma y’Amerika yavuze ko ifite impungenge nyuma yo gusoma inkuru yatangajwe mu kinyamakuru Washington Post, ivuga ko ishingiye ku isesengura ry’ibisigazwa by’amasasu, Isiraheli yakoresheje amasasu yakozwe n’Amerika mu bitero byagabwe mu majyepfo ya Libani mu Kwakira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47