Gaza: Abasivili bakomeje kuba mu bihe by’ubwihebe bikomeye

Gaza: Abasivili bakomeje kuba mu bihe by’ubwihebe bikomeye

Imirwano irakomeje kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukuboza mu karere ka Gaza nyuma y’ijoro ry’imirwano ikaze yabereye mu gace ko hagati nk’uko byavuzwe na Hamas. Ku ruhande rw’ingabo za Isiraheli zikomeje kotsa igitutu kandi zizeza ko Hamas “igeze aharindimuka”.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ingabo muri Isiraheli, Yoav Gallant avuga ko ingabo za Isiraheli zokeje igitutu kuri Hamasa kuri uyu wa Kabiri ikaza igeze aharindimuka.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere kugeza ku wa Kabiri, umutwe w’abayisilamu Hamas wavuze ko habaye imirwano ikaze yabereye mu karere ka Gaza, ndetse bihamywa n’abatangabuhamya b’ibitero byahitanye abantu mu majyepfo y’aka gace gato kagoswe na Palesitine.

Nyuma y’Akanama y’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kananiwe kugira icyo gakora, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye igomba gufata umwanzuro usaba guhagarika imirwano byihuse mu karere ka Gaza.

Guverinoma y’Amerika yavuze ko ifite impungenge nyuma yo gusoma inkuru yatangajwe mu kinyamakuru Washington Post, ivuga ko ishingiye ku isesengura ry’ibisigazwa by’amasasu, Isiraheli yakoresheje amasasu yakozwe n’Amerika mu bitero byagabwe mu majyepfo ya Libani mu Kwakira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22