Gatsibo na Gicumbi bifatanyije n’imiryango ifite ababo bishwe mu byitso kubibuka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 9, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Abayobozi b’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi bifatanyije n’imiryango ifite ababo bishwe mu byitso mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kubibuka.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 8 Mata 2022 ubwo imiryango ifite ababo bishwe mu byitso kuva mu myaka ya 1990-1994 bifatanyaga n’Ubuyobozi bw’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Gisuna, mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.

Mu bikorwa byaranze uyu munsi, inzego zitandukanye zirimo Ubuyobozi bw’Uturere twa Gicumbi na Gatsibo, inzego z’umutekano, abahagarariye umuryango Ibuka n’imiryango ifite ababo bishwe mu byitso bashyize indabo banunamira aharuhukiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisuna ruherereye mu Karere ka Gicumbi.

Kamanzi Fabien utuye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo ni umwe mu bajyanywe muri Byumba ashinjwa kuba icyitso cy’Inkotanyi mu myaka ya za 1990-1994 ariko aza kurokorwa n’Inkotanyi.

Umuyobozi w’Umuryango Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepo yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Gatsibo, asaba ko ayo mateka yakwandikwa mu rwego rwo gukomeza kuyasigasira kugira ngo atazibagirana.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko urubyiruko Igihugu gifite ubu ruzi gutandukanya ikibi n’icyiza kubera kugira igihugu kiyobowe neza, gitanga imirongo migari yo kubaho binyuze mu gushakira abaturage icyabateza imbere umunsi ku wundi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel wari muri uyu muhango yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abasaba gukomera muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bazakomeza kuvugurura urwibutso rwa Gisuna mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo (Ibumoso) n’ Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel (Iburyo)

Mu bundi butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi burimo gusaba abaturage gutanga amakuru ku buyobozi ku bantu bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Meya Nzabonimpa Emmanuel yakomeje avuga ko ashimira Nyakubahwa Paul Kagame n’Ubuyobozi bwiza yashyizeho butanga icyizere cyo kubaho ejo hazaza kuri buri wese no ku barokotse, kandi ko bazakomeza gukora byinshi kugira ngo babeho neza bishimye.

Yongeyeho ko amateka ya Jenoside mu karere yakozwe, ariko ko biteguye kongeraho n’ay’uru rwibutso ku bufatanye n’uwatangiye kuyandika ngo kuko n’inyigo yarwo yakozwe hasigaye gufatanya mu gushaka ingengo y’imari yarwo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 9, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE