Hasezeranyijwe imiryango 84 kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, yabanaga idasezeranye aho abafashe icyemezo cyo gusezerana bavuga ko babangamirwaga no kubana hari abadafite uburenganzira bemererwa n’amategeko.
Babigarutseho ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango igikorwa cyabereye mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.
Niyonsaba Clarisse yagize ati: “Maze imyaka irenga 20 mbana n’umugabo tutarasezeranye. Hari igihe numvaga ko ntacyo bintwaye ariko aho haziye gahunda yo kuba imitungo y’umuntu iba imubaruyeho byangizeho ingaruka. Najyaga kuri banki gushaka amafaranga bakambwira ko ntabona ingwate kandi mfite imitungo nashakanye n’umugabo ariko ntayifiteho uburenganzira.”
Akomeza agira ati: “Naje kubiganira n’umugabo wanjye na we arankundira anyemerera ko tuzasezerana kandi ndashima Imana ko uyu munsi tubigezeho. Ubu ndumva nishimye kuko bigiye gutuma mbona ibyo nemererwa n’amategeko byose.”
Ntamwezi Felicien wo mu Kagari ka Munini avuga ko kubana n’umugre badasezeranye byagize ingaruka ku bana babo bituma bafata umwanzuro wo gusezerana n’ubwo bari mu zabukuru.
Yagize ati: “Umugore wanjye tumaranye imyaka irenga 40 tubana, kuko nta kibazo twagiranaga ntabwo twashishikazwaga no kujya gusezerana. Abana bacu baje gushaka kujya kwiga hanze batubwira ko mu byo basabwa harimo ibyangombwa bitangwa hashingiwe ku kuba ababyeyi barasezeranye. Barabidusobanuriye dusanga ari ingenzi gusezerana twese tukagira uburenganzira ndetse n’abana bacu bakagira uburenganzira bwabo.”
Hari kandi ababaga mu makimbirane baza kwigishwa barahinduka bafata n’umwanzuro wo gusezerana kubana akaramata.
Ntabareshya witwaga ‘Vangavanga’ kubera guteza intugunda mu rugo rwe yagize ati: “Iwanjye natezaga umutekano muke bituma umuryango wangirika. Nitwaga Vangavanga ariko nza gukira mbikesheje inyigisho z’ubuyobozi numvikana n’umugore twari dusigaye dukomeretsanya, ubu tubanye neza ari nayo mpamvu twiyemeje gusezerana kugira ngo buri wese agire uburenganzira bwe.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Mireille Batamuriza asaba abagize umuryango guharanira kugira icyo bawumarira kuruta kuwuhanganiramo.
Ati: “Ishema ry’umugabo cyangwa umugore ni icyo amariye umuryango we. Uburinganire n’ubwuzuzanye bukwiye kumvikana neza bugafasha ababana gufatanya bagamije guteza imbere umuryango wabo no kuwugeza ku mibereho myiza. Turashima cyane abafashe icyemezo cyo kubahiriza ibyo amategeko ategamya bagasazerana imbere y’amategeko kuko bizafasha impande zombi ndetse n’ababakomokaho”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, wakiriye indahiro z’abasezeranye yabasabye ko icyemezo bafashe bakwiye kucyubaha bakabaka imiryango irangwa n’amahoro n’ubwuzuzanye.
Avuga ko iki gikorwa kizakomeza higishwa imiryango itarasezerana kugira ngo nayo isezeranywe imbere y’amategeko.
Umurenge wa Ngarama wabereyemo iki gikorwa ukunze kuza ku mwanya wa mbere mu kugira ingo zirangwa n’amakimbirane.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE