Gatsibo: Havutse inka ifite imitwe ibiri, amaso n’amatwi ane

Gatsibo: Havutse inka ifite imitwe ibiri, amaso n’amatwi ane

Inka y’uwitwa Nyirabazungu Esperance utuye mu Mudugudu wa Gatagara, Akagali ka Mamfu, Umurenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo yabyaye  ikimasa gifite imitwe ibiri, amatwi ane, n’amaso ane ikigera ku butaka ihita ipfa.

Amakuru y’iyo inka yemejwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura bwavuze ko  bwiboneye icyo kimasa cyavukanye  imitwe ibiri, buri mutwe ufite amatwi n’amaso yawo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Nayigizente Gilbert, yabwiye Imvaho Nshya ko nyina y’iyo nka ikiriho ariko byatunguye abaturage  kubona  inka yahatse nk’izindi zose ibyaye ku nshuro ya gatanu ikabyara ikimasa cy’imitwe ibiri.

Yagize ati: “Twagezeyo turabyibonera nk’ubuyobozi, urumva inka ihatse ikabyara ikimasa cy’imitwe ibiri, ni ikintu kidasanzwe ariko gishobora kubaho.”

Inzobere mu by’ubuzima bw’amatungo zigaragaza ko kuba itungo ryavukana umutwe urenze umwe, (polycephaly) ari ikintu kidakunze kubaho ariko ahanini biterwa  n’impinduka mu mikurire urusoro, imirire idahagije, imiti ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, ndetse n’indwara z’ibyorezo.

Dr. Alaina Macdonald, inzobere mu buzima bw’amatungo,(Veterineri) mu bushakashatsi  yise, ‘The Science Behind a Two-Headed Calf’, yagaragaje ko nubwo bidakunze kubaho ariko iryo tungo ridakunze kubaho igihe kirerekire.

Icyakoze ngo ibyo ntibiba ku nka gusa ahubwo bishobora kuba no ku yandi matungo cyangwa, imbwa, injangwe, inyoni n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42