Gatsibo: Abahinzi b’ikawa bafite  imbogamizi yo kutabona ifumbire ihagije

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 22, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu bahinzi b’ikawa  mu  Karere ka Gatsibo bagaragaje ko bafite imbogamizi z’uko batabona  ifumbire ihagije ngo bakomeze kwita kuri ubu buhinzi bavuga ko bwababereye isoko y’iterambere.

Iki kibazo bakigarutseho ku wa 21 Nyakanga 2022, mu bukangurambaga bwo kwita ku  ikawa bwakorewe mu  Murenge wa Muhura uza ku isonga mu kubonekamo nyinshi muri aka karere,   bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ( NAEB).

Ubusanzwe umuhinzi ahabwa  ifumbire na Leta kuko ku giciro agurirwaho ikawa hari amafaranga aba yasigaye yo kuzamuha ifumbire.  

Bamwe mu bahinzi  bo muri uriya Murenge baganiriye n’Imvaho Nshya barimo uwitwa Nyirarugwiro Spéciose basobanuye  ko iyo babona ari nkeya n’igiciro cyayo kiri hejuru kandi  banayifatira kure.

Sendahangarwa  Isaac  na we yagize  ati: “ Imbogamizi zo zirahari kuko hari amafumbire mvaruganda ahenze muri iki gihe n’ayo Leta iduha ntabwo ahagije kugira ngo ikawa tubashe kuyizamura nk’uko tubyifuza. Twifuza ko batwongerera ifumbire kuko ubu tumaze kugira ibiti byinshi; byikubye nka kabiri ugereranyije n’umwaka ushize.  Ku giciro batuguriraho  na ho bareba uko batwongerera kuko imbaraga dushora tubona zitagendanye na cyo”. 

Indi mbogamizi  ni ukuba inganda zibagurira ku biciro bitandukanye; nko  muri iyi sizoni irangiye, bavuze ko  hari abaguriwe   ku  mafaranga y’u Rwanda  410 ku kilo  abandi kuri  500. 

Uwihanganye François ati: “Uruganda runaka ruraguha amafaranga hirya ukumva urundi ruratanga andi kandi ari mu Murenge umwe; ukumva ruratanga menshi utemerewe kuzijyanayo”.

Urujeni Sandrine Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri NAEB, yavuze ko icy’ibanze mu gukemura ibi bibazo  ari ukunoza  imikoranire hagati y’abahinzi, inganda n’izindi nzego bireba.   

Ku bijyanye n’ifumbire yagize  ati: “Ifumbire yo mu ikawa uko itangwa birazwi tuyigurira hamwe tukagerageza kuyegereza abahinzi ariko kuko umusaruro wabaye mwiza babashije kubonamo amafaranga menshi, turabashishikariza kuzigama kugira ngo kuri ya fumbire tubaha baziyongerereho. Niba barabonye umusaruro mwiza nibadashyiramo ifumbire ntabwo umusaruro uzongera kwiyongera”.

Ku birebana no kuba  abahinzi bifuza gukurirwaho  gahunda ya “ Zoning” bakagurisha umusaruro ku nganda bashaka, Urujeni yabagaragarije ko hari inyungu batakaza.

Ati: “Zoning  yajeho kugira ngo tubafashe gukorana n’inganda, icyo tubashishikariza ni ukujyana umusaruro  ku nganda ziri muri zone yabo, kuko ibyo twavuze  haba kongera ifumbire, kubona ibikoresho dukorana n’abanyenganda. Mu gihe  zone zidakora nta n’ubwo  umuhinzi yazamenya  uwo yagemuriye n’uruganda ntiruzamenya uwarugemuriye, ya mikoranire myiza ntabwo ishobora kugerwaho”.

Yakomeje avuga ko  ikigezweho ubu ku  isoko ry’ikawa ari uko umuguzi aba ashaka kumenya aho ikawa yaturutse, niba amafaranga atanga abasha kugera ku muhinzi,  bikaba byanatuma ayo mafaranga yiyongera.

NAEB igaragaza ko muri rusange ku rwego rw’Igihugu umusaruro wazamutse muri uyu mwaka ugereranyije n’indi myaka yashize, aho ubu ikawa yoherejwe mu mahanga ari toni ibihumbi 15, yinjije  amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 75. 

Akarere ka Gatsibo ni ko kagize umusaruro mwinshi w’ibitumbwe by’ikawa, kinjije amafaranga y’u Rwanda  miliyari 5  nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard.

Muri aka karere habarurwa  abahinzi b’ikawa 22,482,  bahinga ku buso bugera  kuri   hegitari 4,199 buteyeho ibiti  by’ikawa 10,498,926.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 22, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE