Gasogi United yisubiyeho igaruka muri shampiyona

Gasogi United yisubiyeho igaruka muri shampiyona

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yisubiyeho ku cyemezo cyo gukura iyo kipe mu marushanwa kubera ibiyakorerwamo yise “umwanda”.

Ibi yabyemeje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio One.

Yagize ati: “Umukino na Kiyovu Sports bazawukina ariko nzakomeza gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.”

Iki cyemezo kije gikurikira inama yabaye ku wa Gatatu, tariki 31 Mutarama 2024, igahuriza hamwe uyu muyobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi ba Gasogi United nyuma y’imyitozo, yabasabye gukomeza gukora imyitozo bashishikaye.

Gusa ntiyeruye ngo avuge niba koko bifitanye isano no kwitegura umukino uzabahuza na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare, biri mu murongo w’akazi bakora, bahemberwa ndetse bakinafitiye amasezerano.

Si ubwa mbere uyu mugabo afashe icyemezo cyo gukura Ikipe muri Shampiyona nyuma akivuguruza kuko mu 2022 yabikoze ndetse akanavuga ko atazasubira ku kibuga, bikarangira ibyo yavuze atabikoze.

Mu mukino ukurikira, Gasogi United izasura Kiyovu Sports ku mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium kuva saa  kumi n’ebyiri.

Kugeza ku munsi wa 19 wa Shampiyona, iyi kipe iri ku mwanya wa munani n’amanota 22.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubwenge Buhangano: Indi ntwaro y’imitwe y’iterabwoba 7 Ukwakira 2026 Saa 19:25
  2. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  3. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  4. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  5. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38