Gashyantare: Hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe

Gashyantare: Hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu kwezi kwa Gashyantare, iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa

Imvura iteganyijwe

Mu kwezi kwa Gashyantare 2024, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 250.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare mu Turere twose tw’igihugu (Imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare iri hagati ya milimetero 40 na 180).

Igice cya mbere kuva ku italiki ya 1 kugeza ku ya 10 giteganyijwemo imvura iri mu kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu.

Igice cya kabiri kuva taliki ya 11 kugeza kuya 20 n’icya gatatu kuva taliki ya 21 kugeza kuya 29 biteganyijwemo imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri ibyo bihe.

Imvura iteganyijwe izaterwa n’igipimo cy’ubushyuhe buzaba bukiri hejuru y’ikigero gisanzwe mu kwezi kwa Gashyantare mu nyanja ya Pasifika.

Imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250 iteganyijwe mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi na Rutsiro no mu bice by’uburengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Huye.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Akarere ka Huye, mu Turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Rubavu, Nyabihu, Muhanga, uburengerazuba bw’Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyaruguru dukuyemo amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rulindo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

Imvura kandi iri hagati ya milimetero 100 ni 150 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Akarere ka Kamonyi hamwe n’ibice by’Umujyi wa Kigali, Amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rulindo n’Intara y’Iburasirazuba ukuyemo agace ko hagati mu Turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ndetse n’amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Bugesera hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 100.

Umuyaga uteganyijwe

Mu kwezi kwa Gashyantare 2024 hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uretse ibice bito by’Uturere twa Nyaruguru, Gakenke, Gicumbi, Burera, Umujyi wa Kigali, Rwamagana na Ngoma hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu kwezi kwa Gashyantare 2024, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28. Igipimo cy’ubushyuhe kiruta icy’ahandi kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28 giteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Bugerera, Ngoma, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, mu burasirazuba bw’Uturere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza, na Gisagara no mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi.

Ikigero gito cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20 giteganyijwe mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Nyabihu.

Ubushyuhe buteganyijwe buri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bw’ukwezi kwa Gashyantare.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44