Gahuranyi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FERWABA

Gahuranyi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FERWABA

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryagize Gahuranyi François-Régis,Umuyobozi Nshingwabikorwa, asimbuye Fionah Ishimwe,wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya.

Gahuranyi ntabwo ari mushya muri Siporo kuko yakinnye Baskteball mu makipe atandukanye arimo Kaminuza y’u Rwanda hagati ya 2007 na 2008 ndetse na Cercle Sportif de Kigali (CSK) mu 2009.

Kuva mu 2010 kugeza mu 2011, yakinnye muri Shampiyona ya Basketball ya Uganda akinira Falcons Basketball Club ndetse na Ndejje University, yahakiniye hagati y’umwaka wa  2012 na 2014.

Nyuma y’imyaka itatu yagarutse mu Rwada asinyira United Generations Basketball (UGB), ndetse aba ari na ho yahagarikiye gukina mu 2018.

François Régis Gahuranyi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FERWABA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22