Gabon: Abategetsi ba gisirikare batangaje igihe cy’amatora

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 14, 2023
  • Hashize amezi 6
Image

Guverinoma ya gisirikare yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo Ondimba yatangaje ko   amatora ya perezida n’abadepite azaba muri Kanama 2025, hakurikijwe ingengabihe izemezwa n’Inama y’igihugu muri Mata 2024.

Byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za gisirikare kuri televiziyo ya Leta ya Gabon, avuga ko aya matora ateganyijwe muri Kanama 2025, ari nabwo hazabaho kurangira kw’abayobozi b’inzibacyuho.

Ali Bongo yasimbuye se Omar Bongo ku buyobozi bwa Gabon.

Ubutegetsi bwa Ali Odimba bw’imyaka 14 bwasojwe n’abayobozi b’ingabo bamuhiritse ku butegetsi ku ya 30 Kanama 2023, hashize akanya atangajwe ko yatsinze mu matora nka Perezida, aho ingabo ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ari uburiganya.

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 14, 2023
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE