Filimi ‘Ben’Imana’ ni ishema ry’Igihugu – Yolande Makolo

Filimi ‘Ben’Imana’ ni ishema ry’Igihugu – Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, asanga gutoranywa kwa filimi Ben’Imana mu iserukiramuco rya Cannes Film Festival ari ishema ku Rwanda kandi bikaba bigaragaza impano n’ubuhanga bw’Abanyarwanda mu ruganda rwa sinema.

Ni ibyo yatangaje yifashishije urubuga rwa X, mu ijoro ry’itariki 22 Gicurasi 2026, avuga ko bigaragaza ubukungu buhishe mu mateka y’u Rwanda ndetse n’uburemere bw’inkuru zitangwa n’abahanzi n’abanyabugeni b’Abanyarwanda.

Yanditse ati: “Gutoranywa kwa ‘Ben’Imana’ muri Cannes Film Festival mu cyiciro cya Un Certain Regard ni ishema ku gihugu ndetse ni ukwemeza impano n’ubuhanga by’Abanyarwanda. Iki gihangano kigaragaza uburyo amateka yacu akungahaye n’uburemere bwayo, hamwe n’ubuhanga bw’Abanyarwanda mu kuvuga inkuru zabo.

Akomeza agaragariza Dusabejambo wayiyoboye n’abo bafatanyije amarangamutima ye abashimira umuhate n’umurava bashyize mu kumenyekanisha ubuhanga buhishe mu Banyarwanda ku rwego Mpuzamahanga.

Ati: “Ndashimira byimazeyo umuyobozi wa filimi Marie-Clémentine Dusabejambo, ikipe yose yakoze iyi filimi ndetse n’abayitunganyije, kuba bagejeje iki gihangano ku rwego rwo hejuru rwa sinema mpuzamahanga.”

Filimi Ben’Imana yamuritswe ku mugoroba w’itariki 19 Gicurasi 2026, mu mujyi wa Cannes mu Bufaransa yerekanwa mu cyiciro cy’iryo serukiramuco cyiswe ‘Un Certain Regard’. Ni icyiciro kijyanye n’amahitamo ya Cannes Film Festival, cyikagaragarizwamo filimi zifite uburyo bwihariye bwo kubara inkuru, ubuhanzi budasanzwe cyangwa abakinnyi n’abayobozi ba sinema bakizamuka.

Niyo filimi ya mbere yayobowe n’Umunyarwanda igeze mu cyiciro cy’amarushanwa yemewe cya Cannes (Official Selection), nyuma ya Munyurangabo yo mu 2007 yari iyobowe n’umu-Amerika Lee Isaac Chung.

Uretse Ben’Imana, Dusabejambo yari amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga abikesha filimi ngufi zirimo A Place for Myself, Icyasha, Behind the World na Lyiza, zigaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo amateka, uburenganzira bwa muntu n’imibereho y’abaturage.

Iserukiramuco rya Cannes Film Festival rya 79 ryatangiye kuva tariki 12 kugeza 23 Gicurasi 2026 mu Bufaransa. Muri iryo serukiramuco, ryitabiriwe n’abayobozi ba sinema bakomeye ku Isi barimo Pedro Almodóvar, Asghar Farhadi na Hirokazu Kore-eda.

Dusabejambo ari kumwe n’abo bakoranye muri Filimi Ben’Imana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25