FIFA yemeje amatariki y’Igikombe cy’Isi cy’amakipe cya 2025

FIFA yemeje amatariki y’Igikombe cy’Isi cy’amakipe cya 2025

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025 kizitabirwa n’amakipe 32 bwa mbere, kikabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera tariki ya 15 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe aturutse mu mpuzamashyirahamwe esheshatu, aho u Burayi buzaba bufitemo amakipe 12 naho izindi mpuzamashyirahamwe zirimo CAF y’Afurika zigiremo amakipe ane.

Chelsea, Real Madrid na Manchester City zabonye itike kuko zatwaye UEFA Champions League mu myaka ine iheruka. Arsenal yabona itike iramutse itwaye iri rushanwa muri uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Andi makipe yabonye itike ni Bayern Munich, Paris Saint-Germain, Inter Milan, Porto na Benfica binyuze ku buryo ahagaze ku rutonde rw’amakipe y’ibigugu i Burayi rukorwa na UEFA.

Umugabane w’Afurika uzahagararirwa na Al Ahly yo mu Misiri na Wydad AC yo muri Maroc, mu gihe andi makipe abiri azamenyekana nyuma.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yemeje aya makuru mu nama yabereye i Jeddah muri Arabie Saoudite ku Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023.

Iri rushanwa ryavuguruwe rizajya rikinwa mu gihe FIFA yari isanzwe iteguramo Confederations Cup yahuzaga amakipe y’ibihugu, umwaka umwe mbere y’Igikombe cy’Isi.

Amakipe azajya aba agabanyijwe mu matsinda umunani, ane ahure hagati yayo mu itsinda, abiri ya mbere akomeze muri 1/8 aho hazajya hakinwa umukino umwe kugeza ku wa nyuma. Nta mwanya wa gatatu uzahatanirwa.

FIFA yavuze ko aya matariki yo mu mpeshyi yafashwe mu rwego rwo kugira ngo atabangamira imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino ku makipe atandukanye ndetse abakinnyi babashe kuruhuka.

Uru rwego rwatangaje kandi ko guhera mu Ukuboza 2024, hazatangira gukinwa Intercontinental Cup, irushanwa rizajya rihuza amakipe yatwaye Champions League binyuze muri za kamarampaka.

Igikombe cy’Isi cy’Amakipe gisanzwe kiba buri mwaka, hagati mu mwaka w’imikino, kigahuza amakipe arindwi yo mu mpuzamashyirahamwe atandatu.

Muri uyu mwaka Manchester City yatwaye UEFA Champions League izahura na Urawa Red Diamonds yo mu Buyapani ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukuboza 2023.

Undi mukino wa ½ w’iri rushanwa riri kubera muri Arabie Saoudite, urahuza Al Ahly yo mu Misiri na Fluminense yo muri Brésil kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, saa mbiri z’umugoroba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17