FIFA yemeje abasifuzi 17 b’Abanyarwanda bari ku rutonde Mpuzamahanga

FIFA yemeje abasifuzi 17 b’Abanyarwanda bari ku rutonde Mpuzamahanga

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryemeje ko abasifuzi 17 b’Abanyarwanda bari ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga rwa 2024.

Uru rutonde rwatangajwe ku wa Kane tariki 14 ukuboza 2023.

Ubusanzwe mu mpera z’umwaka, FIFA isohora urutonde rw’abasifuzi baba bari ku rwego mpuzamahanga. Hari igihe haba hariho abavanyweho cyangwa abarwongeweho.

Kuri iyi nshuro mu Rwanda, Abanyarwanda 17 barimo abagabo 11 n’abagore batandatu, ni bo bari ku rutonde.

Mu bagabo harimo: Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri, Rulisa Patience Fidèle, Uwikunda Samuel, Twagirumukiza Abdul-Karim, Ruzindana Nsoro, Mutuyimana Dieudonné, Karangwa Justin, Ishimwe Didier, Mugabo Eric, Ndayisaba Said Khamis na Bwiliza Raymond Nonati.

Abagore batandatu ni: Mukansanga Salima Khadia, Umutesi Alice, Umutoni Aline, Murangwa Usenga Sandrine, Mukayiranga Régine na Akimana Juliette waje kuri urwo rutonde ku nshuro ya mbere asimbuye Nyinawabari Spéciose wujuje imyaka yo guhagarika gusifura nk’uwabigize umwuga.

FIFA yanemeje ko Mukansanga Salim usazwe ari umusifuzi Mpuzamahanga ahabwa  ibirango 2 (2 badges) icya FIFA n’icya VAR nk’umwe mu bazi gukoresha Ikoranabuhanga ry’Amashusho (VAR Video Assistant Referee).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13