FERWACY: Amatora ya Komite Nyobozi yasubitswe

FERWACY: Amatora ya Komite Nyobozi yasubitswe

Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusinwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko amatora yo kuzuza Komite Nyobozi yari ateganyijwe tariki 21 Ukwakira 2023 yasubitswe kugira ngo indi myanya idafite abayobozi yongerwemo.

Iki cyemezo kije nyuma y’aho ku wa Kabiri tariki 10 Ukwkaira 2023, Ngendahimana Ladislas wari wariyamamarije kuyobora iri shyirahamwe nk’umukandida rukumbi, akuyemo kandidatire ye amaze kubura ikipe imusinyira nk’umunyamuryango wayo.

Ngendahimana Ladislas yiyamamaje ariko hari ibyangombwa abura birimo kuba atari afite ikipe yamutanze nk’umukandida kandi biri mu bisabwa by’ingenzi kugira ngo abashe kuyobora FERWACY.

Kugeza ubu imyanya idafite abakandida irimo umwanya wa Perezida, n’Uwumubitsi nyuma yaho ingabire Peace Assia yeguye ku mpamvu ze bwite.

Biteganyijwe ko Inama y’Inteko Rusange idasanzwe izaba tariki 17 ukwakira 2023 ari yo izemerezwamo indi tariki amatora ya Komite Nyobozi azabera hagasimburwa Komite ya Murenzi Abdallah.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48