FC Bayern Youth cup 2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Kabiri

FC Bayern Youth cup 2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Kabiri

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya “FC Bayern Youth Cup 2023” rihuza “Academy” za FC Bayern Munich ziri hirya no hino ku Isi, ryisanze mu itsinda rya kabiri, aho iri kumwe na Nigeria, Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023, ni bwo mu Budage habaye tombala igaragaza uko Academy za Bayern Munich zo hirya no hino ku Isi zizahura mu irushanwa ry’abato “FC Bayern Youth cup” ribaye ku nshuro ya 10.

Itsinda rya Mbere rigizwe n’u Budage, Mexique, u Buhinde na Argentine, mu gihe itsinda rya kabiri ririmo u Rwanda, Nigeria, Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ikipe ihagarariye u Rwanda iratangira iri rushanwa ikina na Nigeria, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 ukwakira 2023, ari na wo munsi ritangirizwaho  ku mugaragaro. Iryo rushanwa rizitabirwa m’abakinnyi 80.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabirye iri rushwanwa, nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rusinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yo kwamamaza “Visit Rwanda” mugihe cyi’myaka itanu aho izafasha Rwanda guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bakiri bato.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43