Emmanuel Okwi yasinyiye Police FC

 Emmanuel Okwi yasinyiye Police FC

Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Emmanuel Okwi wakiniraga AS Kigali yerekeje muri Police FC asinya amasezerano y’umwaka.

Uyu Munya-Uganda yari amaze amezi abiri nta kipe afite nyuma yo gutandukana na AS Kigali yari amazemo umwaka.

Mu mwaka ushize w’imikino, Okwi yatsindiye AS Kigali ibitego icyenda anatanga imipira 13 ivamo ibindi isoreza ku mwanya wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda.

Police FC ibaye Ikipe ya gatatu Okwi nyuma ya Kiyovu Sports 2021/22 ndetse yanyuze mu makipe menshi muri Afurika nka Simba SC, Etoile du Sahel n’ahandi.

Nyuma yo kuva muri Kiyovu yagiye muri Al Zawraa na Erbil zo muri Iraq.

Okwi yiyongereye ku bandi bakinnyi iyi Kipe ya Polisi y’Igihugu yaguze muri iyi mpeshyi barimo Mugiraneza Frodouard, Nsengiyumva Samuel, Iradukunda Moria, Gakwaya Leonard, Kwitonda Alain Bacca, Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga na Niyigena Abdoul yazamuye avuye muri Interforce FC.

Emmanuel Okwi ni rutahizamu mushya wa Police FC
Emmanuel Okwi yasinye amasezerano y’umwaka muri Police FC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48