Elayono Warship Family batangaje umwihariko w’igitaramo ‘Ndi Uwe’ bari gutegura

Elayono Warship Family batangaje umwihariko w’igitaramo ‘Ndi Uwe’ bari gutegura

Abagize itsinda ry’abaramyi ryitwa Elayono Warship Family batangaje umwihariko uri mu gitaramo bateganya gukora bise Ndi Uwe icyiciro cya gatatu bavuga ko harimo impinduka z’imicurangire no gukura mu buryo bw’ivugabutumwa.

Ni igitaramo bagiye gukora ku nshuro ya Gatatu aho bavuga ko kuri ubu bafite udushya twinshi twiganjemo impinduka mu micurangire n’imitegurire.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Perezida wa Elayono Warship Family Mucyo Kepha yatangaje ko Ndi Uwe icyiciro cya gatatu kizagaragaramo udushya twinshi n’impinduka.

Yagize ati:” Tugiye gutarama ku nshuro ya Gatatu, birumvikana kuri iyi nshuro ni byiza kurushaho, ubu tumaze gukura mu buryo bwo gutegura ariko kuri ubu impinduka nyinshi ziri kuri Band buriya kuririmba bigendana n’abacuranzi.Kuri ubu tuzakorana na Band icurangira Mbonyi.”

Mucyo yanagarutse ku mpamvu bashingiyeho bahitamo itsinda ry’abaramyi rya Papi na Dorcas ngo bazabafashe gutaramira abazitabira.

Ati: “Ubusanzwe twe turirimba mu buryo burimo impinduka nyinshi ariko bo bafite umwimerere wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo bakibanda cyane kuri zimwe za cyera, turifuza ko abantu bazumva uriya mwimerere wabo.”

Ubuyobozi bwa Elayono buvuga ko batifuza gukora ivugabutumwa ryabo ngo rigarukire ku babarizwa mu nsengero gusa kuko umugambi wabo ari uwo kwibutsa abantu ko Isi atari iy’abatunganye gusa kandi Imana ikunda abantu bayo.

Ati: “Intego yacu ni iyo kwibutsa abantu ko Imana ikunda abantu bayo, kandi n’iyo waba utajya mu nsengero igukunda. Ni yo mpamvu iyo Imana ibidushoboje dukora ihuriro ahantu rusange tukaramya, tugasenga buri wese uko abishaka.”

Mucyo avuga ko iryo huriro buri wese atumira inshuti ze batitaye ku madini kugira ngo bereke urungano rwabo ko wakorera Imana ukiri muto bidasaba ko ubanza kuba mukuru cyane.

Ati: “Abenshi muri twe turi urubyiruko iryo huriro turikora tugamije kwereka inshuti zacu n’urungano ko gukorera Imana atari iby’abakuze gusa cyangwa ibyo bita ubuturage, bakamenya ko gusirimukira mu gakiza no kubyirukiramo bibaho kandi biryoha kurusha gutwika [kwidagadura mu bundi buryo] nk’uko abenshi babivuga.”

Biteganyijwe ko igitaramo ‘Ndi Uwe Edition 3’ kizaba tariki 17 Ukwakira 2026, muri New Life Bible Church.

Kugeza ubu bamaze imyaka igera kuri itatu bakora ivugabutumwa rinyuzwa mu kuramya no guhimbaza kuko batangiye mu 2023.

Elayono ivuga ko mu gitaramo cya ‘Ndi Uwe Edition 3’ bazaba bafite impinduka zigaragara.
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rwashenguwe n’urupfu rwa Dafroza Gauthier, waharaniye kugeza mu butabera abakoze Jenoside  3 Ukwakira 2026 Saa 20:11
  2. Ibihe by’ingenzi byaranze imyidagaduro Nyarwanda mu myaka 20 3 Ukwakira 2026 Saa 18:56
  3. Nyaruguru: 40% by’abapimwe,basanzwe barwaye indwara zitandura batabizi 3 Ukwakira 2026 Saa 18:08
  4. Abacuruza ibinyabiziga by’amashanyarazi basabye abantu kwizera ubuziranenge bwabyo 3 Ukwakira 2026 Saa 17:03
  5. Umunyarwanda Dr. Nsengimana mu bantu 100 Isi ihanze amaso 3 Ukwakira 2026 Saa 11:50