‘Drones’ zigiye kwifashishwa mu kugenzura abangiza ibidukikije

‘Drones’ zigiye kwifashishwa mu kugenzura abangiza ibidukikije

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano baganiriye na Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc Jeanne, mu kugenzura aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano yerekeye imihindagurikire y’ibihe rwashyizeho umukono mu 1992 muri Brazil.

Minisitiri yagaragarije Sena ibimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, imikoranire y’inzego zifite mu nshingano guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, imbogamizi zihari mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya  masezerano n’igikorwa ngo ziveho.

Komisiyo ya Sena y’u Rwanda yatangiye gusuzuma uko ibidukikije bibungabungwa, ishima intambwe imaze guterwa.

Minisitiri Dr Mujawamariya yatanze ingero z’ibimaze gukorwa.

Ati: “Hakozwe byinshi nko gutunganya ibishanga, gahunda y’uko mu 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije 38% by’ibyuka bihumanya ikirere.

Yongeyeho ati: “Turabizi ko drone zakwifashishwa mu kubungabunga ibidukikije, dufatanyije na UNDP turi guha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB drone zizakurikirana uko ibidukikije bibungabungwa ndetse zigatanga n’amajwi cyane cyane mu rwego rw’ubucukuzi kuko hari ahantu haba hari ibikorwa byangiza ibidukikije, ikindi dushima ni uko ari RIB na Polisi bashyizeho ishami ryo kubungabunga ibidukikije”.

Drone kuri ubu zinakoreshwa mu kurwanya imibu, kugeza amaraso kwa muganga, kugeza intanga ziterwa amatungo ku borozi n’ibindi.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25