DRC: Umwuzure wahitanye abarenga 20

DRC: Umwuzure wahitanye abarenga 20

Umwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye muri DRC rwagati wahitanye abantu 22, barimo 10 bo mu muryango umwe.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko Guverineri w’intara, John Kabeya, yavuze ko imvura yamaze amasaha menshi igwa mu karere ka Kananga mu ntara ya Kasai yahitanye ubuzima bw’abantu isenya n’inzu nyinshi, mu gihe ibikorwa byo gutabara bigikajije umurego mu gushakisha niba hari abarokotse.

Yavuze ko byemejwe ku wa Kabiri ko abandi bantu batanu bapfuye nyuma y’uko mbere bari 17.

Kabeya yavuze ko urukuta rwagwiriye abantu 10 bo mu muryango umwe   i Bikuku bahasiga ubuzima. Ni mu gihe imvura nyinshi yateje inkangu ku cyumweru mu Burasirazuba bwa Congo, yahitanye   abantu bane abandi bagera kuri 20 baburirwa irengero.

Umwuzure uterwa n’imvura nyinshi ukunze kugaragara mu bice bya Congo, cyane cyane mu turere twa kure. Muri Gicurasi, abantu barenga 400 bapfuye bazize umwuzure n’inkangu byatewe n’imvura idasanzwe yaraye igwa mu Burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu bikorwa remezo byangijwe n’umwuzure uheruka harimo Ishuri Rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kananga, urusengero ndetse n’umuhanda munini wacitse.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49