DRC: Umutekano muke ushobora gukoma mu nkokora amatora abura iminsi 7

DRC: Umutekano muke ushobora gukoma mu nkokora amatora abura iminsi 7

Uko amatora agenda asatira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo RDC ibibazo by’umutekano muke biri kugenda byiyongera mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu cyumweru gitaha.

Umutekano muke ukomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa DRC, umwuka ukomeje kuba mubi muri aka gace ndetse n’ubwoba mu bahatana ndetse n’abazatora bukomeje kwiyongera.

Mu matora ateganyijwe kuba ku ya 20 Ukuboza, miliyoni 44 ni bo  biyandikishije ko  biteguye gutora mu gihugu gituwe n’abasaga miliyoni 112.

The East African yanditse ko DR Congo ari kimwe mu bihugu bikennye ku Isi bifite imihanda mike cyane, nubwo gikungahaye ku mutungo kamere kandi komisiyo ishinzwe amatora (Ceni), iracyafite ikibazo cyo gukwirakwiza ibikoresho bizifashishwa mu gutora.

Perezida Felix Tshisekedi yagiye ku butegetsi mu 2018 nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe, na we ni umwe mu bakandida biyamamaza, we akaba yiyamamariza indi manda.

Abakandida bahatanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko aya matora ashobora kuzabamo uburiganya, bityo ko basabwa kuba maso. Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, yatangaje ko yemera ko kuri miliyoni y’urutonde rw’abazatora hariho amazina y’ibihimbano bityo ko ashobora guhagarikwa.

Abayobozi bavuga ko mu duce tubiri two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Rutshuru na Masisi, bo bashobora kutazatora bitewe  n’amakimbirane ari hagati  y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za DRC.

Ku ya 12 Ukuboza, komisiyo y’amatora yatangaje ko abavanywe mu byabo n’intambara na bo batazitabira amatora.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22