DRC: Guverinoma  yikomye abateguye imyigaragambyo yateguwe n’abakandida

DRC: Guverinoma  yikomye abateguye imyigaragambyo yateguwe n’abakandida

Kuri uyu wa Kabiri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yikomye imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kubera akajagari kagaragaye mu matora yabaye mu cyumweru gishize aho ibisubizo by’agateganyo byerekanye ko Tshisekedi ari we uri imbere.

Reuters yatangaje ko abakandida batanu biyamamarije umwanya wa Perezida  bahamagariye imyigaragambyo ihuriwemo iteganyijwe ejo ku wa Gatatu izabera mu Murwa Mukuru Kinshasa.

Ariko Guverinoma yabujije iki gikorwa, ivuga ko kidafite ishingiro kandi kigamije guhungabanya inzira y’amatora mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, (CENI) yari ikirimo gukusanya ibyavuye mu matora ngo ibone uko izabitangaza.

Minisitiri w’Intebe Peter Kazadi, yabwiye abanyamakuru ko nta Guverinoma ku Isi ishobora kubyemera, bityo batazemera ko iyo myigaragambyo ibaho.

Gusa abateguye imyigaragambyo ntibahise bagira icyo bavuga kuri icyo cyemezo.

Umutekano muke mu gihe cyo kwiyamamaza ndetse no kutemera  ibyavuye mu matora bikunze kubaho muri Congo, kandi kuri ubu hagiye hagaragara ibibazo by’umutekano muke mu gihe abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi biyamamazaga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17