Dr Uwicyeza Picard yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inshingano nshya 

Dr Uwicyeza Picard yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inshingano nshya 

Dr Doris Uwicyeza Picard yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, nyuma yo kumuha inshingano nshya amwizeza kutazatezuka ku gukorera u Rwanda. 

Ni nyuma y’aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe, Perezida Kagame yamuhaye inshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira (MEDP).

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Dr. Uwicyeza yagize ati: “Urakoze Nyakubahwa Paul Kagame kubwo kungirira icyizere umpa amahirwe yo gukorera abandi. Ndanyuzwe kandi ndanezerewe. Ndabizeza kuzahora imbere kandi nkora ibirenze mu gukorera u Rwanda. Ndagushimiye kandi Imana iguhe umugisha.” 

Dr Doris Uwicyeza Picard ahawe izo nshingano nshya, mu gihe yari asanzwe ari Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).

Uretse Dr. Uwicyeza, Ambasaderi Monique Mukaruliza wari usanzwe ari Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga guhera mu 2021, yagizwe Ambasaderi Rusange “Ambassador at Large” muri iyo Minisiteri. 

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’intebe, rivuga ko Perezida Kagame yahaye abo bayobozi inshingano nshya ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo ya 111 n’iya 112. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48