Dosiye ya CG Gasana wahoze ari Guverineri yaregewe Ubushinjacyaha

Dosiye ya CG Gasana wahoze ari Guverineri yaregewe Ubushinjacyaha

GC Gasana K Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Mu minsi ishize yavanywe mu nshingano nyuma y’amasaha make, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruhita rutangaza ko rwamutaye muri yombi.

Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yahamirije KTPress ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze kuregera Ubushinjacyaha.

Mbere y’uko CG Gasana ahabwa inshingano zo kuyobora Intara y’Iburasirazuba, yayoboye Intara y’Amajyepfo.

Mbere yaho yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi. CG Gasana K. Emmanuel yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda aho yari afite ipeti rya Brigadier General.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Rwanda.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54