Donald Trump yarahiriye kuyobora USA nka Perezida wa 47

Donald Trump yarahiriye kuyobora USA nka Perezida wa 47

Donald John Trump yarahiriye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025. 

Ni ku nshuro ya kabiri Donald J. Trump ayoboye iki gihugu nyuma y’uko ari na we wabaye Perezida wa 45 muri manda yayoboye hagati y’umwaka wa 2017 n’uwa 2021. 

Ni umuhango wari uregerezanyijwe amataiko menshi witabiriwe n’abandi bayoboye Amerika  nka Bill Clinton, George Bush, na Barack Obama.

Witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye, aho abenshi muri bo niteze kurushaho gutaura umubano n’Amerika muri iyi manda nshya.

Abandi banyacyubahiro bitabiriye ibyo biroei byabereye mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika barimo abaherwe nka Elon Musk, Mark Zuckerberg, Lauren Sanchez, Jeff Bezos na Sundar Pichai.

Donald Trump w’imyaka 79, afite impamyabimenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Pensylvenia mu 1968. 

Yabaye umuyobozi w’ubucuruzi bw’Umuryango wa Trump mu 1971 maze yibanda ku kubaka amakumbi agezweho akndi y’abantu bifite. 

Mu buzima bwe yagiye akora imirimo itandukanye irimo ni kugaragara mu makinamico yacaga kuri televiziyo. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14